EMLR CONFERENCE Kinyaga-Inama ya Surentanda n’abapasitori

Uyu munsi kuwa Kane tariki ya 10/11/2022, ku cyicaro cya EMLR conference Kinyaga habereye inama yahuje Sirentanda n'abapasitori bo mu maparuwase ashyira mu bikorwa gahunda y'ubuhinzi y'ababibyi b'ibyiringiro. Iyo nama kandi yari yitabiriwe na Mme Mukamudenge Rachel uhuza ibikorwa EMLR ifatanyamo n'umuryango Hope International Rwanda, hamwe n'abashinzwe ibikorwa by'iyo gahunda ku rwego rwa Conference. Muri iyi nama hafatiwemo ingamba zizatuma iyi gahunda ikomeza kugera hirya no hino mu midugudu no kuzakomeza gufasha mu iterambere ry'ubuhinzi butangiza ibidukikije no mu gihe umufatanyabikorwa yazaba atagihari. Hanasobanuwe kandi hanategurwa uko igikorwa cyo gusoza amasomo (certification ceremony) ku bahinzi 1200 bamaze amezi 9 bigishwa kizagenda.