Komferanse ya kinyaga yabayeho kuva mu mwaka wa 2004, ikaba iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere kose ka Rusizi no mu Mirenge 5 yo mu Karere ka Nyamasheke. Komferanse ya Kinyaga ihana imbibi na RDC mu Burengerazuba, n’UBurundi mu Majyepfo. Ihana imbibi kandi na  Komferanse ya Kibogora mu Majyaruguru, na Komferanse ya Butare I Burasirazuba

Icyicaro cya  Komferanse kiri mu Murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, ku kilometero kimwe uvuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamembe, ku muhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Rusizi n’ibindi bice by’igihugu.