IKORANABUHANGA MURI KSCC NI ISHEMA KU BANYAMURYANGO

Uyu munsi, ku wa 07/11/2020 KSCC (Kinyaga Saving and Credit Cooperative) yatangije uburyo bw'ikoranabuhanga muri services igeza ku banyamuryango bayo.

Iyi ntambwe yatewe yanejeje abanyamuryango ba Koperative n'abifuza kuyigana muri rusange. By'umwihariko, Vice Representant Legal wa EMLR Rev. HATEGEKIMANA Hesron ari kumwe n'Umufasha we Mme UWIMANA Cecile bishimiye cyane urwego iyi Koperative igezeho banatangamo imigabane yabo.

Madame Bishop Rachel MUKAMUDENGE usanzwe afite imigabane muri KSCC na we yishimiye guhabwa services mu buryo bunoze bw'ikoranabuhanga.