Isuzuma ry’imihigo muri Paroisses za Conférence Kinyaga.

Uyu munsi tariki ya 26-10-2022 ryakomereje muri zone ya Kamembe, Hakiriwe présentations za Paroisses 3: Kamembe, Nkombo na Mururu. Surintendant wa Conférence Rev. HABIYAMBERE Célestin, mu gutangiza no gusoza iki gikorwa, yagarutse ku isobanurampamvu rya gahunda yo gukorera ku mihigo, icyo imaze kutugezaho n'aho twifuza kugera. Yashimye ibikorwa binini bimaze gukorwa mu ma Paroisses anasaba ko bikomeza gusigasirwa no gukangurira Abakristo bo mu byiciro bifashwa kugira uruhare rutaziguye mu bibakorerwa. Yavuze ko ibikorwa by'iterambere bizazamurirwa uburemere bw'amanota mu gihe kiri imbere, asaba Paroisses kongera imbaraga mu gutegura, gutangiza no gucunga imishinga ibyara inyungu. Ikindi cyagarutsweho ni uko gahunda y'imihigo izakomeza ikagera ku rwego rw'amatsinda n'ingo.