UMUYOBOZI WA HOPE INTERNATIONAL RWANDA YASUYE KSCC

Ejo kuwa Gatanu tariki ya 25/11/2022, Kinyaga Saving and Credit Cooperative"KSCC" yakiriye umushyitsi w'imena; Madame UWAMAHORO Diane Country Director wa Hope International Rwanda. Yashimye cyane intambwe ikomeye KSCC imaze gutera mu mikorere yayo, dore ko yavutse mu gitekerezo cyo guhuza amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ashingiye ku Itorero, conference Kinyaga yafatanyagamo n'umuryango Hope International Rwanda, akaza gucutswa muri Werurwe 2020. Madame Ingabire Diane yahise atanga imigabane 4 yo kwinjira muri KSCC kandi anafunguzamo Konti.