Inama y’Inteko Rusange ya KSCC (Kinyaga Saving and Credit Cooperative) yafatiwemo imyanzuro ishimishije

Inama yemeje inyandikomvugo y'inama rusange iheruka yo kuwa 1/4/2022 inishimira ko imyanzuro yose yayifatiwemo yashyizwe mu bikorwa. Inama yemeje amasezerano y'ubufatanye hagati ya KSCC na EMLR conference Kinyaga, inemeza amasezerano y'abakorerabushake bagiye gufasha KSCC gukomeza ubukangurambaga. Inama yakiriye kandi inashima raporo y'ibikorwa birimo kuzamura imibare y'abanyamuryango n'imigabane yabo, gutunganya no gushyira ikoranabuhanga n'ibindi bikoresho bigezweho aho KSCC ikorera. Inama kandi yemeje ibikorwa byihutirwa bigiye kwibandwaho muri iyi minsi iri imbere.